Rwandan

2018-01-08T12:49:31+00:00December 14th, 2017|

IBICIRO BYO KWINJIZA IFOTO MU IRUSHANWA

Igiciro kuri buri foto yinjijwe hakoreshejwe mudasobwa ni amadorali 15 ya Amerika (15$) naho igiciro kuri buri foto yinjijwe hakoreshejwe telefone igendanwa ni amadorali abiri ya Amerika (2$). Nta mubare ntarengwa w’amafoto, ndetse ushobora kuyashyiramo ukoresheje ibikoresho bitandukanye

GUTANGA IBIHEMBO

Ibihembo byose bizishyurwa hakoreshejwe uburyo mpuzamahanga bwizewe bwo guhanahana amafaranga. Icyitonderwa, agaciro kibanze ntikazahabwa ubushobozi bw’ibikoresho byakoreshejwe hafatwa ifoto, uwafashe ifoto cyangwa icyo ifoto yerekezaho ahubwo agaciro kazahabwa uburyo ifoto yafashwemo, N’ihuzwa  ry’ibiyirmo. Yifate,uhuze n’intego, hanyuma uyohereze.

IBISABWA

Amazina, email, izina ry’irushanwa, gukoresha ururimi rwawe kavukire mu gihe waba arirwo uhisemo kandi uduhe igisobanuro ku gihangano cyawe

Amarushanwa yacu yose arafunguye tutitaye ku myaka, ku bwenegihugu, ku nzozi cyangwa ku myizerere y’abarushanwa. Ubwo tugifite ubuzima reka tububemo kandi tububike mu bidasaza bituma tuzajya duhora tubusubiramo. Turi abahigi bo mu mashyamba yo mu migi kandi ntiduterwa ubwoba n’abanyagihunga bo mu byaro, ibihembo byacu ni amafoto n’ibihangano bitunguranye by’agaciro kadahambaye.

DUSHYIRE MU MWUKA

Muri iri rushanwa hari uburyo 3 bwo kwemeza abakemurampaka. Ni ubu bukurikira:

Reba maze udufashe kubona nkibyo ubona

  1. Turashaka kubona ugusanisha, ubwiza kamere, imbaraga zitagereranwa, ibitangaje, ukuri kutagaragara by’isi, byose bituruka mu buryo igihangano ukitwereka

Dufashe kwiyumva nkuko wiyumvaga

  1. Turashaka kumva ugutera kw ‘imitima yacu kumeze nk’imvura yo mu muhindo ku madirishya , turashaka kwiyumva nkuko uwafotoye cyangwa umunyabugeni yiyumvaga ubwo yarari gufata iyo foto,turashaka gutwarwa mu isegonda rimwe nibihe werekana bikatugumamo iteka ryose. Dukeneye ko utubwira impamvu wumva iyo foto ikwiye kuba imwe muzigize uyu muzingo w’ibihangano bitwara imbamutima z’abandi.

Umva, maze utubwire

  1. Turashaka kumva impumeko nshya muri twe kubw’inseko cyangwa ibihe bikomeye wasangije amarangamutima yacu, mu rukundo rw’ifoto.Utubwire kubyibyo bihe, kubyiyo foto no kuby’ umwuka warimo. Aya ni mahirwe akomeye yo kwerekana no kwemeza isi ukoresheje ubushobozi ufite mu gufotora. Nubwo ifoto igaragaza ibyatanzwe mu bushobozi buke bw’ibikoresha mfatamashusho turashaka amagambo yawe aturemere akadirishya kadushoboza gutekereza nkuko watekerezaga, kubona ibintu nkuko wabibonaga no kwiyumva nkuko wiyumvaga.

ABAKEMURAMPAKA

Abakemurampaka bacu bategereje kwemezwa, abakemurampaka bacu ni abantu. Turakwifuriza umunsi mwiza, tuzanezezwa no kwakira amakuru yawe

INTEGO YACU

Intego yacu ni ukugira irushanwa ry amafoto atagira imipaka ku bijyanye n’ ubushobozi bw’ibyakoreshejwe mu gufata amafoto cyangwa ku bwiza bwaho yafatiwe.Tuzibanda cyane ku miyumvo y’umutima akuvana ahantu akagushyira ahandi, atwara imitima y’abayareba, afite umwimerere wayo, ifoto ituma duhagarara tugatwarwa, tukifuza natwe kuba mu isi yabanyabugeni.

Dushaka kubona amafoto ashobora kudutera natwe ubushake bwo gufata ibikoresho byacu tugahaguruka tugakora ibisabwa byose ariko tukabona ishusho isa nkiyigeze kudutwara imitima rimwe, ifoto ituma twifuza kuvugana n’uwayifashe tukamubwira tuti “wagize neza” ifoto yawe yawe isobanuye kinini kuri twe. Turifuza kuyakusanyiriza mu gitabo  gifite ubwiza ubwiza butangaje  tukakikoherereza kikajya gihora ku meza yawe.

Turifuza ko wagira uruhare mu guhindura ya “ nifuza kuba” wavugaga muri “ndi”.

Niba uje kuri iyi paji ugasnga atarinururimirwawe kavukire , ukaba wifuza kuruhindura mu rurimi rwawe kavukire, wadufasha ukatuvugisha tukaganira ku buryo twabikoramo. Intego yacu ni ukugira irushanwa ry’amafoto mu ndimi zose zishoboka, twizera ko hari imvugo ihurirwaho n’isi yose inyura mu mafoto kandiikaba itarakoreshwa ngo igere ku rwego ikwiye kuba iriho. Twifuza kubona isi yose igira icyo ikora kugira ngo igire icyo ihindura

TellysPhotos.com

Irushanwa ritagira imipaka